Gahanga Memorial

Urwibutso rwa Gahanga ruvugwa muri ubu bushakashatsi, n’ururi ku Kiliziya gatolika, centrale ya Gahanga, kuko mu Murenge wa Gahanga hari izindi nzibutso ebyeri, ururi hepfo y’isoko ku nyubako yahoze ikorerwamo n’Umurenge ubu haka hakorera police agashami k’i Gahanga, n’urundi ruri i Karembure.

Abantu bashyinguwe mu cyubahiro k’urwibutso muri 1996 hamaze kwegeranywa imibiri yari

Imaze kuboneka, maze ishyirwa mu ma shitingi ishyingurwa mu cyobo rusange.

Location
Ruherereye mu Umudugudu wa Kabidandi, akagari ka Kagasa, umurenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali
History

Nta wundi muhango wihariye wo kurutaha wabayeho. Abacitse ku icumu, uko ubushobozi bwagiye buboneka, bubakiye iyo mva rusange uko imeze ubu; nyuma ku nkunga ya Rwanda Faom ya Makuza Bertin rwarasakawe ruranazitirwa. Hashyinguyemo abantu 6711. Umuhango wo kubibuka uba buri tariki ya 10 mata buri mwaka. Iyo tariki ya 10 yibutsa igitero cy’abasirikare n’interahamwe baje kwica abahungiye mu Kiliziya.

II . Amateka magufi y’aho urwibutso ruri.

Aka gace kitwaga mbere y’Ubwigenge Ubwanacyambwe, hagatwarwa na Shefu Mungarure Pierre; kagizwe n’abantu bitwaga Abashakamba, umutwe w’ingabo uhuriwemo n’Abahutu n’Abatutsi n’Abatwa nkuko byari bimeze mu Rwanda hose mu mitwe y’ingabo. Wayoborwaga na Ntwarabakiga. Guhurira mu mutwe w’ingabo umwe byaremaga ubucuti bukomeye bw’abawugize, ninako byari bimeze mu Bwanacyambwe, Abahutu n’Abatutsi bari babanye neza mbere y’uko Ababirigi n’Abamisiyoneri babyutsa amashyaka ateranya ubwo bwoko bwombi, kuko abatwa batabitayeho. Uwo mubano mwiza warakomeje kugera byibura muri 1961.

Igikorwa cy’ivangura n’urwango cyatangijwe no gutwikira abatutsi, inka zabo ziraribwa, barameneshwa, abasigaye barafungwa babuzwa amahwemo.

Ibyo byarabaye no mu Bwanacyambwe.

Abanyagahanga by’umwihariko bavuga ko PARMEHUTU yaje iwabo gukora ibyo bikorwa by’urugomo iturutse i Rubungo; aho i Rubungo hakaba hari harimukiye abantu baturutse mu Ruhengeri agace k’u Bukonya, hari muri Komini Gatonde. Abo bimukira rero nibo batije umurindi abari basanzwe i Rubungo bamaze kuyitwika, Komini Kicukiro bituranye, yategekwaga na Burugumestri Buregeya Vianney wari umurwanshyaka wa Parmehutu, nayo barayitwika.

Nubwo Kicukiro, Komini Gahanga yabarirwagamo nayo yatwitswe, abo ku musozi wa Gahanga ntibahise babyitabira byabaye ngombwa ko Burugumestri Buregeya yitabaza abandi bayoboke ba Parmehutu, kugirango nabo batangire gukora nkuko babyitaga. Ashaka uwitwa Mbonyi ukomoka mu bwoko bw’Abazigaba batuye ku gasozi ka Nunga i Gahanga n’abo ku kandi gasozi biteganye ka Karembure, Mbonyi ayobora ibitero byo gutwikira abatutsi.

Imiryango y’abahutu b’Abazigaba n’Abagesera yari ikomeye cyane hariya i Gahanga, ni nayo yatangije ibikorwa byibasiye abatutsi muri icyo gihe cya 1960-1961.

Ubukungu bw’aka gace bwari bugizwe ahanini n’ubworozi n’ubuhinzi.

III . Ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi: 1959-1962

Burgumestri Buregeya Vianney yabonye imbaraga muri ya miryango y’abahutu ikomeye aba ariho aremera amacakubiri.

Imiryango y’Abatutsi, igizwe n’Abasinga n’Abacyaba n’andi moko y’abatutsi atari yiganje cyane nk’abo babanza, bishyize hamwe bihagararaho bahangana n’ibitero by’abayoboke ba Parmehutu ndetse barabanesha babasubiza iwabo. Ubwo ni muri 1960-1961. Ingabo z’Ababirigi zitwaga Kamina ziyobowe na Kolonel BEM Guy Logiest, zatabaye ibitero byagabwe n’abahutu zimisha amasasu mu batutsi baratatana barahunga ndetse bacika n’intege kuko ibirwanisho byabo bya gakondo ntibyashoboraga guhangana n’imbunda.

Abatutsi bahungiye mu Misiyoni Sainte Famille i Kigali aho bitaga « mu mikwege”, abandi bafata inzira ya Burundi, Uganda, na Tanzaniya. Bamaze kunamura icumu, Abatutsi baciye umuganda barubaka barongera babana n’abahutu batavuga ngo batavaho bakoma rutenderi.

Ibisigisigi by’Abazigaba n’Abagesera b’Abahutu byarigaragaje cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994. Ababakomokaho n’ubu batuye mu Akagari ka Karembure mu Umudugudu wa Mubuga.

Abatutsi baratwikiwe, barameneshwa, babaho nabi mu buhungiro mu “mikwege” kuri Ste Famille, bahungira ishyanga mu bihugu batazi bidahuje umuco n’u Rwanda, babaho mu buzima bugoye mu mahanga, banyagwa imitungo yabo itimukanwa: amasambu, inka n’ibindi; Ntibyatinze muri 1963 aba nyagahanga bakorerwa Jenoside yiswe ityo bwa mbere n’abanditsi n’abashakashatsi muri 1963.

IV . Mu gihe cya Repubulika ya mbere: Nyakanga 1962- Nyakanga 1973.

Grégoire Kayibanda niwe wari Prezida wa Repubulika. Mu gihe cy’ubutegetsi bwe, inyito zakoreshwaga mu nzego z’ubutegetsi zari: Umurenge, Komini, Prefegitura. Aho urwibutso ruherereye hari mu murenge wa Gahanga, Komini Kicukiro (muri 1966 yahindutse Komini Kanombe), Prefegitura ya Kigali.

Muri 1963, ubwo Inyenzi zateraga zitutse i Burundi zikagarukira ku kiraro cya Kanzenze, aho Gahanga ihana imbibe n’u Bugesera, abahatuye bagize akaga gakomeye cyane.

Inyenzi zimaze gutsindwa, Abatutsi b’i Gahanga barishwe by’umwihariko ab’igitsina gabo kuko abagabo n’abasore hasigaye ngerere. Aho kimwe n’ibyabereye mu Bufundu bwa Gikongoro icyo gihe, byiswe Jenoside, kandi niyo; kuko yari yujuje ibyangombwa biteganywa n’amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yo kuwa 9 Ukuboza 1948 avuga icyaha cya Jenoside.

Berchmans Rwangombwa wari uriho icyo gihe, atanga ubuhamya ko harokotse abagore n’abana bacye, Gahanga isigara ari iya abapfakazi; nawe ubwe ngo n’uko icyamurokoye ni uko atari i Gahanga yari amaze igihe gito yimukiye ku mu Umumena i Nyamirambo.

Ababigizemo uruhare ni ya miryango y’Abazigaba n’ Abagesera bafatanije n’abasirikare, urwango rwarakomeje, abana bakura bazi ababiciye ababyeyi, nta n’umuhango wo kwiyunga wabaye, ku buryo ngo muri 1994 batatunguwe cyane, bari bazi  ko igihe icyo aricyo cyose bazicwa urw’ababyeyi babo. Baca umugani mu Kirundi ngo “Ijisho ry’umwansi ryama rikureba igitsure”. N’abo baturanyi babo kandi ntibatinye gukora insubiracyaha. Icyaha kidahanwe kirasubira.

Imibanire y’abatuye Gahanga yaranzwe n’ubwishishane bukomeye, n’urwango rwakorerwaga abatutsi, kuko kuva ku gitero cy’Inyenzi kugera muri 1973, imitungo y’abatutsi barayinyazwe n’imfubyi zacitse ku icumu icyo gihe zisigara zica incuro. Birari Jean Damascène wabaye Prefet wa Kigali yatanze amasambu y’abatutsi, azana abahutu baturutse:i Ruri, Komini Musasa, Rushashi na Mbogo abatuza i Gahanga. Nawe ubwe akomoka i Rwahi muri Shyorongi, ayo masambu bahise bayakata mo ibyiswe paysannat.

Birari J.D. yaje kugororerwa kuba Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu (Intérieur).

Bamwe mu bakomoka i Gahanga bagerageje gucuruza, ntibari guhinga cyangwa kwororera mu masambu batakigira; ucuruza nawe agahora yigura inyungu akayigabana n’abamunyaze cyangwa bamuhekuye.

Barakumiriwe mu mashuri no mu kazi ka Leta, bagafungwa buri gihe ibitero by’Inyenzi babyikanze haba mu Bugesera n’ahandi kure ya Gahanga nko muri Nshili kuko naho Inyenzi zahanyuze.

More Info

V . Mu gihe cya Repubulika ya kabiri: 5/7/1973-6/4/1994.

Ni ku ngoma ya Habyarimana Yuvenali. Aka gace kari muri Cellule Kabeza, Umurenge wa Gahanga, Komini Kanombe, Prefegitura ya Kigali-Ngali.

Politiki y’ubumwe n’amahoro yari iriho mu magambo gusa, imibanire myiza yabaye iy’agahenge gato gusa, abantu babana baryaryana, kuko mu bikorwa politiki y’iringaniza yeretse abatutsi ko badafite uburenganzira bumwe n’ubw’abandi bene gihugugu ; Abana babo barahejwe mu mashuri atari ukubera ko ari abaswa, bazira ubwoko bwabo gusa, mu nzego za politiki kuva hejuru kugera ku nzego zo hasi umututsi arahezwa. Ba bimukira baturutse mu majyaruguru ya Kigali bagatuzwa i Gahanga nibo bavuyemo ba Burugumesteri, ba Konseye, ba Nyumbakumi, ba Diregiteri b’amashuli. Ibyo niko byagenze kugeza muri 1990, murumva ko byari byoroshye gutegura Jenoside.

Mu gihe cy’amashyaka menshi, Gahanga yasubiye mu akaga iba ya yindi ya cyera. Ba bimukira bayobotse ishyaka rya CDR, n’ubwo hari andi mashyaka : MDR, MRND, na PL. Ikigaragaza kubaho mu bwoba, abana b’abatutsi babyawe n’abarokotse ubwicanyi bwo muri 1963 bo bitabiriye kujya mu ishyaka rya PL naho ba se batinya kuva muri MRND ya Habyarimana  bari barashyizwemo ku ngufu. Guhitamo gutyo nabyo ntibyababujije gufatwa no gufungwa mu byitso by’Inkotanyi mu kwezi kwa 10/1990.

Ku ngoma ya Habyarimana, agace ka Gahanga kafatwaga nk’Ubugesera bishaka kuvuga ko u Bugesera kuri Republika zombi ni ahantu haciriwe Abatutsi mu myaka ya za 1960, kuba batarishwe n’imibereho mibi y’ishyamba n’isazi ya tsétsé ntibyabashimishije, maze bakomeze kutahitaho mu bikorwa by’iterambere. Na Gahanga rero ntiyabarwaga nk’igice cya Komini Kanombe, ahubwo nk’ahantu hatuwe n’Abatutsi hatagomba kuzamuka mu majyambere nkuko byari biri k’u Bugesera.

Gahanga yabayeho igenzurwa, bayigotesha abahutu b’ab’imukira, ubwicanyi burategurwa kugeza kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri 1994.

VI . Mu gihe cya Jenoside : 6/4/1994- 19/7/1994

Ibikorwa bya Jenoside byatangiriye mu isoko rya Gahanga kuwa 9/4/1994 n’ubwo kwica abatutsi byari byaratangiye mbere kuva Inkotanyi zagaba igitero, bavuga ko bohereza abana babo b’abatutsi ku rugamba.

Mu modoka yajemo uwari Assistant Burugumestri wa Komini Kanombe, Emmanuel Karengera, ari kumwe n’abapolisi ba Komini Kanombe, isaa yine zo kumanywa, bategetse Interahamwe z’i Gahanga gushyira bariyeri mu muhanda munini wambukiranya Gahanga ujya i Bugesera batangire bagenzure ibyangombwa by’abahisi n’abagenzi. Hari umuntu wagize ibyago aza nta ndangamuntu yitwaje, bayimubajije arayibura umupolisi ahita amurasa isoko riraremura nibwo batangiye gutwika amazu y’abatutsi. Ibyo byari bihagarikiwe n’uwungirije Burugumestri muri Komini Kanombe n’abapolisi ba Komini (abakozi ba Leta).  Kuri abo hiyongeyeho uwari Conseiller wa Gahanga akaba yarahoze mu gisirikare, Bwana Buregeya ndetse n’abandi bantu bavuye mu gisirikare aribo : Zirarushya, Kimonyo François. Ntibyatinze rero kuri abo hiyongeraho abasirikare bari barinze ikiraro cya Kanzenze n’abari ku musozi wa Rebero barindaga RADAR bose bahurira kuri Gahanga.

Kuva indege ya Habyarimana yahanuka mu joro ryo kuwa 6/4/1994 abantu batuye i Kanombe, Kagarama, Busanza na Kicukiro, bahungiye i Gahanga. Izo mpunzi zose zagiye mu mazu ya Centrale gatolika ya Gahanga bikaba na kimwe mu bisobanuro by’icyatumaga abakozi bakuru ba Komini nk’uwungirije Burgumestri, abasirikare, bita by’umwihariko kuri Gahanga muri ayo ma tariki ya mbere indege ya Habyarimana igihanuka.

Bariyeri zatangiriye aho ku isoko, mu mpinga ya Nyanza ya Kicukiro, ku nzira iva Rebero kuri Radar no ku kiraro gihuza Kanzenze na Gahanga n’ahandi henshi.

Abasirikare bashinze imbunda ku mashuri y’i Gahanga indi ku Kiliziya ku itariki ya 10/4/1994 zihuriza ku mpunzi zari  mu Kiliziya no mu mazu ayikikije. Interahamwe zakoze akazi ko gusonga abari bagihumeka.

Ikigereranyo cy’abiciwe aho ku kiliziya ni 6711, naho abiciwe muri ako gace muri rusange barenze uwo umubare kuko ku rwibutso ruri ahahoze kari ibiro by’umurenge bavuga ko hari 7564 i Karembure hakaba 2522, aho hose ni mu murenge wa Gahanga. i Karembure haguye  abaturutse i Gikondo, abavuye mu mirambo y’i Nyanza ya Kicukiro ku rwibutso, n’abaturutse Kicukiro nyirizina.

Iyo ubajije itariki ibikorwa bya Jenoside byahagarariye, bagusubiza batangara bati : « byahagaze babamazeho ». Ariko mu by’ukuri, kimwe no mujyi wa Kigali, jenoside yahagaze Inkotanyi zifashe umujyi wa Kigali ku itariki ya 4/7/1994.

VII .Izina ry’uwibutso rwa Jenoside :

Urwibutso rwa Gahanga-Kiliziya nta zina ry’umwihariko rifite handitseho amagambo :  « Abacu bazize jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ntiduteze kubibagirwa ».Kugirango urwibutso rubeho habaye imbaraga z’abantu batandukanye bakomoka i Gahanga. Ba nyiri Kiliziya ntibufuzaga ko haba urwibutso, mu gihe abarokotse bifuzaga ko ahubwo n’amazu y’aho abatutsi biciwe nayo yakomeza kuba urwibutso kugirango amateka y’ibyabereye aho ku Kiliziya atazibagirana.

Ku bw’imbaraga bacukuye aho muri parcelle ya Kiliziya aba ariho bashyira imva rusange. Nta mpamvu bagomabaga kujya kure yaho, abantu bahungiye mu nzu y’Imana bicwa n’abatangaga ukalistiya, abakuru b’inama za kiliziya gatolika, ntibikwiye kwibagirana.

Abafashe iya mbere mu kwegeranya imibiri yari inyanyagiye mu Kiliziya no mu mazu ayikikije ni abacitse ku icumu b’i Gahanga, barangije bacukura icyobo rusange bashyingura mu mashitingi bakurikije ubushobozi bwariho icyo gihe muri 1996. Muri abo bahaguye, harimo n’abakozi b’uruganda Rwanda Faom n’abavandimwe ba Makuza Bertin umuyobozi wa Rwanda-Faom, bityo bituma Makuza Bertin yaraje gufatanya n’abandi bacitse ku icumu b’i Gahanga atunganya rwa rwibutso rwari rumaze gutangira. Imibiri ihashyinguye ni iyavuye aho mu Kiliziya no mu mazu ya Kiliziya ahakikije.
SPACE