A testimony of Dieudonné Ntagengerwa and Thierry Ntagengerwa

Mark Segment
Begin
End
Play
Share this video
X

Send E-mail

 
[Hide]Right click this link, select 'open in new tab', and add to bookmarks:
[Hide]Copy and paste this link to an email or instant message.
[Hide]Right click this link and add to bookmarks
Search
Terms:
 
 
 
View places 
  •  Nyamirambo 
  •  St Andre 
  •  Gitarama 
  •  Muhima 
 
View people 
  •  NTAGENGERWA Dieu donne 
  •  habyarimana 
  •  Blanchard 
  •  Auto 
  •  NTAGENGERWA Thierry 
  •  NTAGENGERWA Emmanuel 
  •  Dancila MUKARUZIMA 
  •  NTAGENGERWA Grace 
 
Table of contents 
 
View of Topics 
 
View Map 
Loading Google Maps...
 
Ubuhamya bwanditse 
  •  MARTIN: Uyu munsi ni itariki makumyabiri n'ebyiri z'ukwezi kwa kabiri ibihumbi bibiri na karindwi, tugiye kuganira na NTAGENGERWA Dieu Donne, aho ari buze kutubwira amateka y'ibintu byamubayeho muri jenoside y'igihumbi kimwe Magana cyenda mirongo cyenda na kane. NTAGENGERWA Dieu Donne mwatangira mutwibwira. 
  •  Dieu Donne: Nitwa NTAGENGERWA Dieu Donne, nkaba naravutse mu gihumbi kimwe magana cyenda mirongo inani nakabairi, hano i Nyamirambo, nkana mbere y'intamabara nari mfite ababyeyi banjye babiri n'abavandimwe barindwi. Twari tubayeho mu buzima busanzwe muri famille, ubuzima bwiza bwa famille yumvikana, nta bibazo byari birimo twari tubanye neza, kuko umuryango wabayeho neza, kugeza mu gihumbi kimwe magana cyenda mirongo cyenda na kane, aribwo hatangiye jenoside. Muri iyo jenoside niho naburiyemo ababyeyi banjye bose, n'umuvandimwe wanjye umwe w'umukobwa. 
  •  MARTIN: Twagira ngo rero utubwire mu magambo wenda avunaguye, ese jenoside yatarangiye, yatangiye ite, mwabwiwe n'iki ko itangiye, ese imaze gutangira byabagendekeye bite ?  
  •  Dieu Donne: Icyatubwiye ko jenoside itangiye, mbere y'aho gato nko muri za miringo cyenda na gatatu no mu mezi ya mbere muri mirongo cyenda na kanehari hasigaye hariho ibintu by'amashyaka, hakaba imyigaragambyo y'amashyaka, y'abayoboke b'amashyaka amwe na mwe, bigatera imvururu nyinshi, harimo bamwe bicwaga bazira ubwoko bwa bo bagahunga. Hanyuma HABYARIMANA baza kuvuga ngo , umunsi umwe bukeye baza kuvuga HABYARIMANA ngo yapfuye, ngo ibdege ye bayirashe. Icyo gihe baravuze ngo ntihagire abantu bongera gusohoka mu mazu. Icyo gihe nta muntu wasohokaga, hagendaga abantu b'abasirikare n'interahamwe, baguga ko ngo ari Inyanzi zishe HABYARIMANA., ngo abatutsi ko bagomba gupfa. Ubwo batangira kwica abatutsi nyine. Ni uko nguko byatangiye. 
  •  MARTIN: Mu rugo aha ngaha se mwebwe bataeye hano mu rugo ?tunyuriremo utubwire mu magambo make. 
  •  Dieu Donne: Intambara ya jenoside itangira twe twari hano, nta we usohoka mu nzu nyine. Hanyuma abantu bamwe, kuko duturiye Saint Andre, abantu bamwe ba hano muri quartier batangiye guhungirayo, kuko urumva hari abagiye mu kiliziya n'abagiye muri Saint Andre kuko bumvaga ko mu kiliziya nta muntu wabasanga yo. Bumvaga nta muntu ushobora kuza ngo yicire umuntu mu kiliziya n'ahandi hantu h'Imana nyine. Ba mwe bajyayo, twebwe nta bwo twahise tujyayo twari turi hano. Haza kuza abasirikare, bamaze kuza, baje bagera hano ku muryango, abenshi bari bahunze hano muri quartier ari twe duhari. Jyewe nyuma y'aho gatoya hari ahantu nagiye ku muturanyi w'mudamu wahabaga, ni ahantu wambuka umuhanda ugahita winjiramo nta bwo ari kure. Hamyuma ngumayo. Hashize akanya twumva amasasu hano muri uyu muhanda.Abo basirikare, uko bambwiye abo nari nsize hano, bo bumvise amasasu bahize bafata icyemezo cyo kugenda nyine muri Saint Andre, barahunga. Njyewe rero ubwo nguma aho ngaho, ntabwo bagiye mu kiliziya, bagiye mu kigo cy'amashuri cya Saint Andre, bamaramo… ndumva ari nk'icyumweru, bamazemo nk'icyumweru. Hagati aho ariko abarai barahungiyemo baza guterwamo n'interahamwe (ntabwo mbizi neza kuko ntabwo nari ndiyo, ni ibyo numvise), bahunga bagaruka hano hari abo nabonaga, kubera ko aho nari ndi ho uwo mudamu yari afite abasirikare b'abajandarume ( ni ko babitaga mbere) babarindaga, nta muntu wapfaga kwinjiramo. Hashize nk'umunsi umwe, n'aba ahano baza kuva muri Saint Andre baza hano , na njye nza kuva aho ngaho ngaruka aha, tubana nk'igihe cy'ibyumweru bibiri na none 
  •   Hanyuma, ino aha ho akenshi ntabwo interahamwe zakundaga kuhagera kubera ko Inkotanyi zabaga hano ku Irebero, benshi batinyaga kuza ngo bahure na zo barwane, kandi akenshi nijoro zazaga hano zikaza gutwara abantu, zikabahungisha zibajyana ku Irebero. Rimwe na rimwe rero bagatiya kuhaza. Hari abazaga nyine ku manywa, bakaza basa nk'aho batumwe n'abantu, nka famille imwe baje bazi bakabica, bagasubirayo. Twebwe rero tubaho gutyo bataraza. Ubwo hari umunsi umwe nyine, iryo joro ni bwo bari batwaye, Inkotanyi zatwaye abantu benshi ino aha b' I Nyamirambo urebeye, twe ariko ntabwo bahageze. Twari hafi mu ishyamba, harimo position ya EX FAR, bagatinya kuhaza ngo hadapfa n'abandi bari bafite. Icyo gihe rero bwarakeye, ni bwo hano haje abasirikare na njye nari mpari, abasirikare nka batandatu, baraza batubaza ibyangombwa, babaza papa ibyangombwa basanga nyinr ni umututsi, bravuga ngo twicare hano; badushyize hano muri salon. Barasa papa, barasa mama, iyo barashe ntabwo ushobora kureba umuntu; bararasa barangije baragenda; sizni niba bari bazi kotwese twapfuye. Nararebye nsanga hasigaye papa na mama bapfuye n'uwo mushiki wanjye umwe. Hano twari turi twari bane, abandi bari baragiye kwa nyogokuru undi we yari mu baturanyi. Muri abo bane harimo umwe nawe bari barashe amaguru, turahaguruka turasohoka, babakura mu ntebe babashyira aha ngaha. Icyo gihe njyewe nasubie kuri uwo mudamu hano ku ruhande, abandi basigara na bo aho mu baturanyi. Mbana na we. 
  •   Harimo mukuru wanjye muri abo bagiye mu baturanyi, na mushiki wanjye; uwo nguwo bari barashe amaguru hari imodoka ya croix rouge yaje kumutwara, bamujyana muri CCR.Hanyuma, ubwo abo bandi ntabwo twongeye kubonana, nagumye aho nabo baguma aho, nyuma nza kumva ko ngo bagiye mu nkotanyi ku irebero, nsigarana n'uwo mudamu, bari bafite abana babiri, batoya nab o. turahaba nk'iminsi nk'itatu, nyuma ya ho biza kuba ngombwa ko nawe ahunga ( intambara yari isigaye ikomeye) ahunga akajya za Gitarama. Njye nawe ntabwo byari gukunda ko tujya, jye nari umututsi, we ntabwo yari umututsi; twashoboraga no kugera ahantu jye bakanyica. Adusiga muri iyo nzu n'undi muhungu wari waturutse mu Biryogo. Tubamo nl'indi minsi nk'itatu. Muri saint Andre kuri paroisse habagayo abapaidiri babiri, umwe yitwaga Blanchard, undi yitwaga Auto, umwemuri abo rero ni we waje, ashobora kuba yaratemberega hano muri quartier ngo arebe niba hari abantu azi bakiriho cyangwa , sinzi icyari cyamuzanye. Yaraje aje kureba n'uwo mudamu, amunuze arahansanga na njye twari tuziranye, arambwira ngo afite abantu ngo ahishe hariya mu nzu ye, ngo dushobora kujyana tukabana yo na bo. Ubwo ngubwo ni uko yamfashe, turagenda. Twaciye mu nzira no mu tuyira, turagenda tugera ku kiliziya tubamo muri iyo nzu. Nasanzemo abantu benshi, barimo abo nari nzi, n'abo ntari nzi. Abenshi bari ab'I Nyamirambo bari bahungiye mu kiliziya igihe baterwaga, nib o bamwe muri bo bahise bajyana muri iyo nzu bihishamo. Tubanomo igihe.Ariko interahamwe ntabwo zari ziziko habamo abantu, nta muntuwari ubizi kubera ko na twe ntabwo twasohokaga; twariragamo, wakaraba ugakarabiramo; ntabwo umuntu yasohokaga kugira ngo batazabimenya. Ni uko nguko, hagati aho niho nabaga, ni uko nahageze.  
  •  MARTIN: None watubwiye ko abasirikare baje aha ngaha, bakarasa papa wawe, mama wawe na mushiki wawe mkuru, ese barapfuye kuza bararasa cyangwa hari ibyo babanje kubabaza? Watubwira niba hari ikindi kintu cyabaye ku rupfu rwa bo. 
  •  Dieu Donne: Baraje batubaza ibyangombwa basanga turi abatutsi nyine (kuko mu ntambara umututsi wese baramwicaga) nta bindi bigeze babaza. 
  •  MARTIN: Hanyuma ku byerekeye ibintu by'aho, ni ukuvuga ngo ibintu byo muri Saint Andre ntabizi cyane wenda kuko wowe wabaga hariya mu bapadiri. 
  •  Dieu Donne: Njyewe kuko nabaga mu ba padiri, urebye nagezeyo abo muri Saint Andre, baravuyeyo, baragiye bicamo abantu, babishe abarokotse bavamao basubira mu ngo. No mu kiliziya bari bararangije kuhatera. Njye we nabaga mu nzu y'abapadiri mbana n'abari bararokotse mu kiliziya, muri icyo gitero cyateye mu kiliziya. Ntabwo mu kiliziya hye nigeze mpagera, no muri Saint Andre. 
  •  MARTIN: Muri abo bantu barashe ababyeyi bawe cyangwa mushiki wawe nta muntu wigeze umenyamo? 
  •  Dieu Donne: Oya ntabwo nari mbazi. 
  •  MARTIN: Ibyo ari byo byose, ibintu byo kubona umubyeyi apfa, cyangwa umuntu muva inda imwe bamurasa muri kumwe, na byo ni ibintu bidapfa korohera abantu benshi ; abantu bakunda kubyibuka muri kino gihe cya nyuma y'intambara, nk'iyo yibutse abantu bapfuye bari kumwe ugasanga agize nk'ikibazo, wenda jye nta bwo nakubaza ngo ikibazo wagize ni ikihe, ahubwo nendaga kukubaza nti ese, wahera kuri mushiki wawe mukuru ibyo ari byo byose ufite ukuntu umuzi, twagira ngo ugire ikintu umutubwiraho. Wari ufite imyaka cumi n'umwe ariko wari uzi ubwenge, wari umaranye igihe kinini na we mu muryango, hari uburyo waba uzi mwari mubanyemo, hari ikintu umwibukiraho udashobora gupfa kumwibagirwa kubera ikintu runaka. Yari muntu ki, yari ateye ate, ni ki kintu kitajya kikuvamo umwibukiraho ? 
  •  Dieu Donne: Ok. Yari umuvandimwe wanjye, bose abavandimwe bawe urabibuka. Ndabyumva nyine yari umuvandimwe wanjye ndamwibuka. Ibindi byose yari ameze nk'abandi, ndumva nta kintu de special yari afite. 
  •  MARTIN: Ariko ndashaka gusobanuirira aha ngaha ikibazo kugira ngo wumve neza icyo nshaka kubaza. Hari ukuntu uba ubana n'abavandimwe ba we mu rugo, hari igihe haba harimo uwo muba munakundana cyane kurushaho. hari ighe haba harimo nka mukuru wawe mujya ku ishuri, hari gihe mukuru wawe wenda muba mwari mubanye soit mu buryo bwo guhora murwana cyangwa se akaba ari umuntu wari uzi ubwenge agahora akugira inama ngo ujye ugira gutya, cyangwa se ukaba uri umuntu ukunda gusuzugura ababyeyi ukunda gukwepakwepa, waza akakubwira ati ibi n'ibi ntabwo ari byo. Ibyo ari byo byose hari utuntu burya abana baba bafite mu rugo , ku buryo iyo umwe avuyemo akagenda uvuga uti uyu nguyuntabwo namwibagirwa kubera akantu aka n'aka. Mu by'ukuri ni ibyo nashakaga kukubaza kuri uwo mushiki wawe. Ndetse biramutse binashobotse niba nta gihari, wahita ujya ku babyeyi. Ibyo ari byo byose ababyeyi bo ntabwo gishobora kubura kuko umubyeyi hari igihe mu muryango, hari nk'igihe muba mufite umubyeyi mwiza, papa wanyu cyangwa se mama wanyu ; hari ighe mu muryango habamo ama fetes hari ighe bakoreshereza abana anniversaire, hari ibintu byinshi bishobora kukwibutsa umubyeyi wawe, yaba mama cyangwa papa. Nagira ngo ugerageze kugenda umbwira kuri buri muntu. Papa wawe yari ateye ate yari muntu ki? Yari muntu ki, yari abanye ate n'abandi bantu ? ni ki kintu yagiraga wumva udashobora kumwibagirwaho ? na mama wawe, ugire ikintu ubatubwiraho. 
  •  Dieu Donne: Mama we yari umukristu cyane, akenshi yaradusengeshaga akatugira abakristu. hano hakundaga kuza abantu gusenga, yari umuntu ufasha abantu b'abakene.Papa wanjye we na we rero, yari umubyeyi nyine usanzwe akunda no kuririmba, ni cyo mwibukiraho kuko yakundaga no kuririmba, yari afite n'amakorari ararimbamo mu misa. 
  •  MARTIN: Ushobora kutubwira amazina yawe 
  •  Thierry: Jye banyita NTAGENGERWA Thierry, babayeyi banjye ni NTAGENGERWA Emmanuel, mama ni Dancila MUKARUZIMA ? nkaba ndi murumuna wa Dieu Donne, nka ngirango ngire ibyo mwibutsa mu byatubayeho, mu gihe cya jenoside na mbere yaho. 
  •  MARTIN: Ngirango nari nifuje kuza kubaza cyane cyane ku ba byeyi banyu cyangwa se na mushiki wanyu bitabye Imana. Twagira ngo mugire ikintu mubitubwiraho. Yaba ku babyeyi ba we yaba kuri mushiki wawe ; ni iki kintu waba wibuka kuri mushiki wawe gishobora gutuma utamwibagirwa ? 
  •  Tierry: Mushiki wanjye ubundi yitwaga NTAGENGERWA Grace. Icyo mwibukiraho cya mbere ni uko, muri famille ni njye wari bucura, donc yarankundaga , anyitaho ku ishuri kuko nigaga amashuri mato amwe abanza bita gardienne. Akareba ko ndwaye mu gihe mama adahari, mbese akankorera isuku, ibintu by'ingenzi bakorera umwana muto yarabikoraga. Ikindi muzi ho ni uko yari umuhanga mu ishuri , kandi agakundana na bagenzi be ku ishuri ugasanga ari umuntu usabana n'inshuti ze; numva ari icyo mwibukiraho cy'ingenzi 
  •  MARTIN: Ku babyeyi bo? 
  •  Tierry: Ku babyeyi, ubundi papa yitwaga NTAGENGERWA Emmanuel; icyo mwibukiraho urebeye, yakundaga kuririmba muri cholare, cholare de Kigali. Twabaga turi no mu rugo akatwigisha indirirmbo rimwe na rimwe zo mo kiliziya; mbese yari umuntu ukunda gusenga. Ikindi mwibukiraho wenda, mbere y'intambara gato, ni uko na we yafunzwe na we muri ba bandi bitaga ibyitso, tukamara igihe kirekire kigera nko ku mwaka tutabonana.Kuri mama icyo mwibukiraho, mama we yarankundaga, kandinyakundaga abana be cyane.agakunda gusenga, akadutoza umuco wo gusenga, akadutoza umuco wo kubaha ababyeyi n'abandi. Cyane cyane yadutozaga umuco wo gusenga; buri nimugoroba twarasengaga. No mu gihe cy'intamabara twarasengaga; donc yari umubyeyi mwiza, ufite icyo yigisha abana be kizima. Numva ari icyo mwibukaho cyane. 
  •  MARTIN: Dieu Donne, ntari najya mu bindi bintu byo gukomeza ngo tuvuge ku bintu by'intambara uko byagiye bikurikirana, ndagira ngo tubanze turangize ku kintu cy'ababyeyi. Ababyeyi ba we babarashe muri kumwe, navuga ngo bagucitse ukibakeneye kuko mu busanzwe tuziko umuntu apfa arwaye cyangwa se yagize ibindi bibazo nk'ibya accident; ariko kugira ngo umuntu aze yice umuntu gutya gusa nabyo ngira ngo ni ibntu bishobora kugu toucha (toucher); ibyo ari byo byose bishobora kuba byaragusigiye nk'igikomere. None aha ngaha jyewe ndagira ngo nkubaze, udusobanurire ukuntu wowe wumva umeze guhera icyo gihe, kuko bamaze kukurasira ababyeyi ibyo ari byo byose hari ukuntu wahindutse. Uyu munsi kuba udafite ababyeyi, abandi bafite ababyeyi bagenda hano mu muhanda, abawe ukaba uzi ko batazize urw'ikirago cyangwa ngo bazire accident n'iki ibyo ari byo byose hari ikintu wabivugaho. Muri wowe wumva umeze ute iyo ubona, navuga ko ari n'ibyago no kugira ibyago kuba wari kumwe n'ababyei bakabakurasira iruhande. Uyu munsi uka uri aho ngaho nk'umuntu warokotse jenoside, ababyeyi bawe ukaba nta bo ufite, barabishe muri kimwe, ibyo bintu wabivugaho iki? 
  •  Dieu Donne: Icyo nabivugaho, ni ibintu bibaza cyane kandi. Jye we mbayeho nyine gutyo ni ibintu ntashobora kwibagirwa, kubera ko hari ibintu bimwe na bimwe ubura umubyeyi wawe yakabigukoreye, bigatuma nyine uhora ubyibuka. Nk'iyo ugize ikibazo nkuko undi muntu akenera umubyeyi we, wamukenera ukamubura, ukabona ntawe uhari nyine birakubabaza. Ni yo mpamvu bidashobora kukuvamo. 
  •  MARTIN: Hari ikintu wigeze kutubwira cy'uko hano ngo Interahamwe zitakundaga kuhagera, ngo kubera ko abasirikare b'inkotanyi babaga ku I Rebero, bakundaga kuza gutwara abantu hano, hari ubwo waba warigeze ubona abo basirikare b'Inkotanyi batwara abantu? Nagira ngo icyo kintu ukitubwireho na cyo niba hari abo wabonye, utubwire kuri operation bakoraga yo gutwara abantu 
  •  Dieu Donne: Kubabona n'amaso yanjye ntabwo nababonye kuberako bazaga ari nijoro abantu bose baryamye. Ariko hari igihe wabyuakaga ukumva nka hano ku ruhande ngo famille yaho Inkotanyi zaje zirayitwara. Ababitubwiraga kenshi umuntu yagiye abimenya nyuma y'intambara, nk'abo duturanye batubwiraga bati baje igihe iki n'iki batujyana ku I Rebero, bakagenda kugeza igihe babagerezaga I Byumba. Ariko twebwe nta we washoboraga kubona kubera ko ntawagendaga nijoro. Hagendaga absirikare gusa n'abo ngabo wenda Inkotanyi zabaga zije gutwara. 
  •  MARTIN: Ni ikihe kintu wabonye ku buryo cyagukozeho muri jenoside? Urabona muri jenoside habya ibintu by'ubwicanyi, hari abantu batabashije kubibona kubera ko bari bihishe ; hari ababashije kugera ho bihisha ariko bagaca ku ma barrieres cyangwa bakabona abantu bari kwica. Ibintu waba warabonye muri jenoside byaba byaragukozemo kugeza uyu munsi kurusha ibindi ni ibihe 
  •  Dieu Donne: Ni uko bishe ababyeyi ba njye kubera ko babishe mpari ndeba. Urebye ni byo bintu ntakwibagirwa n'indi mirambo najyaga mbona mu nzira, kandi hano harugura dutuye hari umwobo munini, abantu benshi bicaga ni ho bazaga kubajugunya. Abandi narababonaga kubera ko duturanye nabaga ndi aho .Muri make niyo mirambo umuntu yabaga abonye, no kubona aho bica umuntu, mu buzima bwawe ari ubwa mbere ubibonye. 
  •  MARTIN: Usibye kuba warabonye ababyeyi ba we babarasa hari undi muntu waba warabonye bamwica bamurashe cyangwa se hari ubundi buryo bamwishemo? 
  •  Dieu Donne: YEE. Narababonye 
  •  MARTIN: Wadusobanurira noneho uburyo wabonye ukuntu babicaga? 
  •  Dieu Donne: Hari abo barabatemaga , ariko aho ntabwo ari hano, ni ahantu ku Muhima naho naje kuhagera, hari n'abo barasaga,; abenshi ni abo barasaga ariko abo batemaga ni bakeya 
  •  MARTIN: Abo Bantu barashe ababyeyi bawe bakica na mushiki wawe , baramutse bagize ikintu cyo kuzaHanyuma nagira ngo use nk'uduha ubutumwa gusaba imbabazi umuryango w'abo Bantu bishe, ese abo Bantu wumva mwababarira? Mushobora kubababarira, urabyumva ute 
  •  Dieu Donne: Ibintu byo kubabarira ubindi ni byiza kubabarira umuntu wakugiriye nabi kuko bituma ukomeza ukabaho neza, cyangwa urebye neza ubabariye umuntu ni byiza; ariko umuntu wagukoreye ibintu nk'ibyo kumubabarira ntabwo ari ibintu byoroshye, ni ibintu birenze ubwenge bw'umuntu cyangwa imbaraga ze. Hagati aho jyewe ntibirambaho, sinzi uko byagenda aje kunsaba imbabazi; ariko nta bwo ari ibintu byoroshye. 
  •  MARTIN: Nyuma ya jenoside ibyo ari byo byose ubuzima bwarakomeje, n'ubwo abayeyi banyu bapfuye ntabwo na mwe mwapfuye ngo kuko mubuze ababyeyi; mwagerageza kutubwira, ese ubuzima bwanyu nyuma ya jenoside mwabayeho mute? 
  •  Dieu Donne: Intambara irangiye, tawrongeye nyine, kumwe abantu bavaga hirya no hino buri wese ashaka uko yasubira iwabo, twarongeye duhurira hano. Urumva ko mu gihe cyo gutangira , umuntu umenyereye kuba ufite ababyeyi nta bwo biba byoroshye muba mutangiye ubuzima bwa nyu mwenyine,kwitunga, jyewe nari mutoya nta kintu nashoboraga, abankuriye nibo bageragezaga gushaka akazi, bakabona amafaranga make makeya adutunze, tugakomeza n'amashuri bamwe bararangiza, babona n'akazi; ni uko tubayeho nyine dufashanya hagti yacu 
  •  MARTIN: Hanyuma ibyo bivuyeho, haje ikintu cyo kuba ngo jenoside niba irangiye, abantu reka societe ishake ukuntu yabana hazaho ikintu cya politique ya leta y'ubumwe n'ubwiyunge. Ibi bintu by'ubumwe n'ubwiyunge, wowe ubyumva ute nk'umuntu wacitse ku icumu? ESE wumva wemera ubumwe n'ubwiyunge, ese ntabwo ubwemera, ubyumva ute? 
  •  Iyo bavuze nk'uko nyine ari politique bazanye abantu bose bagomba kuyigenderaho. Ntabwo ushobora kwishyira ku ruhande wenyine ngo wange ibintu. Ariko ikibazo kibaho ahari igihe wiyunga n'abantu, wowe ugashaka kuba wamubabarira mukiyunga ariko we akabyemera kubera koubimubwiye , cyangwa akabigusaba nk'ibi basaba abantu ngo birege, babarekure cyangwa bagire gute, ukabona arireze aragusaba imbabazi kugira ngo we yiviremo, yagera hanze ukumva ngo yongeye yishe umuntu; bongeye nyine bagiye bica abantu. Bibaho, bisigaye biriho na mwe murabyumva Muri make birabaza cyangwa birarakaza iyo wumva ko ubabariye umuntu agakomeza ibyo yakoraga, aba ashaka kukwereka ko akurushije ubwenge cyangwa iki. Ariko nta kundi nyine ni uko bigomba kugenda. Ku bwa njye ntabwo mbyumva; ku bwa njye ku giti cya njye 
  •  MARTIN: Hanyuma nagira ngo use nk'uduha ubutumwa, cyangwa se uhe ubutumwa abantu bafite imiryango yibana, nka mwe ababyeyi banyu barapfuye, nyuma ya jenoside murongera muriyegerany, mubaho mu buzima bw'ubupfubyi mutari mumenyereye. Hirya no hino hari abandi bafite ikibazo nk'icyo mufite. Abenshi harimo abatabasha kubyihanganira, bakagira ubuzima bubi cyangwa se bakagira izindi nzira zitari nziza bajyamo bitewe n'uko bihebye. Ibyo ari byo byose nk'umuntu w'u mu rescapé kandi nawe w'imfubyi hari nk'aka message wavagenera. Ese wumva bagombye kwitwara bate, wumva babaho bate? Mu rwego rwo kubahumuriza cyangwa se kubaha message, yuko nyuma ya jenoside ubuzima bushobora gukomeza. 
  •  Dieu Donne: Ikintu nababwira, ni uko ibintu biba byarababayeho bo wenda bakagira Imana zo kuba bo bakiriho nyuma yuko ababo bagenda, iya mbere bagoma kwishyiramo ni uko bo bagomba kumva yuko bagomba kubaho uko byagenda kose. Ko niba umubyeyi wawe apfuye Atari ukuvuga ngo nawe ugiye gupfa, ngo urapfuye ngo ntuzabaho ngo kuko yagiye. Iyo agiye nyine ugomba gutekereza ko nawe ugomba kubaho. Muri uko gutekereza gutyo rero ukoresha ibishoboka kugira ngo ubeho. Ikintu nababwira rero nabo, nabagiraho inama ni ukudacika intege, bagakoresha ubushobozi bwose bafite, bwaba ari bwinshi bwaba ari bukeya, bakareka kujya mu zindi ngeso zishobora kubasubiza inyuma ahubwo bakajya inyuma y'aho bari bari, ahubwo bagatekereza imbere hari ikintu cyabateza imbere, nko mu mashuri . N'utari mu mashuri wenda kubera ubushobozi afite ubu ngubu, akareba ibindi akora akurikije ubushobozi bukeya afite, akagira icyo ageraho imbere ye kiza kandi.  
  •   MARTIN MURAKOZE.  
 

Identifier mike:kmc00070
Title:A testimony of Dieudonné Ntagengerwa and Thierry Ntagengerwa
Description:Dieudonné Ntagengerwa and Thierry Ntagengerwa share their story before, during, and after the 1994 genocide against the Tutsi. They survived at Nyarugenge District.
Date:2007-02-22
Source:Genocide Archive of Rwanda
Language:kin
Time period:Rwanda 1973 (5 July) - 1994 (6 April)
Repository:Genocide Archive of Rwanda

BACK TO Survivors