Oral Testimony of UWAZANINKA Béatha

Mark Segment
Begin
End
Play
Share this video
X

Send E-mail

 
[Hide]Right click this link, select 'open in new tab', and add to bookmarks:
[Hide]Copy and paste this link to an email or instant message.
[Hide]Right click this link and add to bookmarks
Search
Terms:
 
 
 
Table of contents 
 
View people 
  •  Beatha(introduced by the interviewer) 
  •  uwimana Devotha(Beatha's Mother) 
  •  Uwazaninka Beatha 
  •  Rwakatsi(killed beatha's mother) 
  •  Interahamwe(described by Beatha) 
  •  Yahaya 
 
View Places 
Loading Google Maps...
 
Ubuhamya bwanditse 
  •  Steven:Ndashaka ko umbwira ibintu byinshi… Mbwira kuri mama wawe. 
  •  Beatha:Mama wanjye yari...yari muremure; ari inzobe, afite imisatsi y'irende, yakundaga kwambara amajipo cyane n'amashati. Nibyo ntekereza navuga kuri mama ikindi navuga kuri mama, yakundaga gusetsa cyane. Ikindi nanone akagira igitsure.
  •  Steven:Reka dutangire nk'uko bisanzwe birarushaho kuba byiza. Uyu munsi turi ku itariki ya 30 werurwe 2004, turi ku Kicukiro, Kigali. Tukaba tuganira na Béatha. Ubwo rero Béatha nagusaba ngo umbwire kuri mama wawe. 
  •  Beatha:Umh, mama wanjye, yitwaga Uwimana Devota, yari inzobe cyane, ari muremure akunda kwambara amajipo kenshi. Hanyuma ikindi yakundaga gusetsa cyane, ariko hamwe akagira igitsure kinini...yagirira... yakundaga abantu bose. 
  •  Steven :Umbabarire, ariko umbwiye muri make. Mbwira ibintu byose waba wibuka kuri mama wawe. 
  •  Nibuka mama wanjye, eh... icyo gihe nari mfite nk'imyaka itatu. Kuko ndamwibuka twajyaga tugendana na bagenzi be, ubundi akaza i muhira yakundaga kungurira imyenda buri kwezi. Ibyo nibuka kuri mama ni uko gusa yankundaga. 
  •  Steven:Ushobora kumbwira ku... Mbwira ibintu byiza uhota wibuka bya kera. 
  •  Beatha: Ni igihe cyabaga ari nko kuri noheri, kuri noheri najyaga gusenga, kuri noheri nabaga… batuguriye imyenda mishya, hanyuma nkajya gusenga nkeye, naza saa sita tugasanga batetse ibiryo bidasanzwe. Ubundi nakundaga kuganira na mama cyane twicaye mu gikoni. 
  •  Steven: Ni iki kintu kidasanzwe wabonaga icyo gihe? 
  •  Byabaga ari umunsi abantu bose bajya gusenga, babaga badaheruka mu rusengero. Icyo nibuka nk'umwana ni uko icyo gihe twaryaga ibiryo bidasanzwe... bitari bisanzwe twaryaga. Hanyuma ikidasanzwe ni uko imiryango myinshi yateranaga abantu bagasangira, bakanywa inzoga, bakanywa ikigage byose. 
  •  Steven: Noneho reka nkubaze ikibazo nari nkwiye kuba ubundi natangiriyeho. Wambwira izina ryawe n'imyaka ufite? 
  •  Beatha:Izina ryanjye nitwa Uwazaninka Béatha, mfite imyaka makumyabiri n'ine y'amavuko. 
  •  Steven: Wambwira ikintu wabonaga kikurutira ibindi igihe umuryango wawe wari ukiriho nk'umwana? 
  •  Beatha: Ikintu cyari icya mbere kuri jyewe ni... cyari... icy'ingenzi ni ukuba nari kumwe n'umuryango wanjye, numvaga nkomeye. Numvaga n'inkuba itamanuka ngo inkubite, nta kindi. Kuba nari mu muryango wanjye byampaga morale, bikabampa kumva ko nta kibazo numvaga nkomeye cyane. 
  •  Steven:Mbwira kuri nyogokuru wawe. Ni iki wibuka kuri nyogokuru wawe? 
  •  Beatha: Nyogokuru wanjye yari umukecuru ukunda gusenga cyane, ikindi yarandeze kuva mfite imyaka ibiri, ari kumwe na mama wanjye. Naramukundaga cyane, kandi yari… yari umukecuru...yagiraga imbabazi kuri buri muntu wese, kuko yafashaga abantu bose. 
  •  Steven: Mbwira ibyaje kuba kuri nyogokuru wawe. 
  •  Beatha: Ibyabaye kuri nyogokuru wanjye ni...ni uko muri 1987 baje kumwica. Hari mu ijoro ry'umwaka mushya wa 1988... Byashyiraga 1988. Hanyuma baramwica. Yicwa...yicwa urupfu rubi cyane. Nibyo byamubayeho. Icyo gihe nari mfite imyaka irindwi. 
  •  Steven: Ushobora kumbwira gato gusa nko mu nteruro imwe, ukuntu nyogokuru wawe yishwe? 
  •  Umh...umh! Bamwicishije inyundo mu mutwe, yahise apfa. Hanyuma bamukurura bamujyana hanze kumuta, ariko bamuta ahantu h'umukingo, ahantu najyaga nkunda gukinira ku manywa. 
  •  Steven: Wumva umeze gute iyo wibutse nyogokuru wawe? 
  •  Eeh...! Numva…ndababarara cyane, cyane ko bamwishe mu gihe twari twendaga kujya gutura i Bugande. Numva ko iyo ataza gupfa wenda ntari kubona Jenoside twari kuba twibereye hanze. Iyo… iyo mwibutse numva ko kumwica kwe byampaye ingaruka nyinshi mu buzima bwanjye. 
  •  Steven: Ushobora kumbwira mama wawe we uko byamugendekeye muri Jenoside? 
  •  Mama wanjye ba… ku itariki cumi n'enye z'ukwa kane [14 /04 /1994] nibwo bamwishe, hamwe n'abandi bantu benshi bo muri quartier [agace twari dutuyemo] bagiye kubata muri nyabarongo. Ariko babatayemo bamaze kubatemagura amatako, n'icyo nzi cyamubayeho cyo naba naramenye. 
  •  Steven: Mwari muri kumwe se? 
  •  Beatha: Oya nari ndi hano i Kigali. 
  •  Steven:Nsobanurira impamvu mutari kumwe. 
  •  Beatha: Ntabwo nari kumwe nawe kuko nari ndi mu kiruhuko cya...cya pasika, intambara rero yabaye ntari kumwe nawe. 
  •  Steven:None se wamenye ute ibyabaye kuri mama wawe ? 
  •  Eeh, ku itariki cumi na...cumi n'eshanu [15 /04 /1994] nibwo nazamutse ngiye...ndimo ngenda mu muhanda w'i Nyamirambo mu isoko ; nibwo naje guhura n'umuntu wari uvuye muri quartier y'iwacu. Hanyuma niwe wavuze… wambwiye ukuntu bishe mama, ariko na nyuma y'intambara nabwo naje kumenya ko byari ukuri, kandi ata... yavugaga iby'ukuri. 
  •  Steven: Waba uzi umuntu wishe mama wawe? 
  •  Mu kubyumva numva uwamwishe yishwe na groupe [agatsiko] nyinshi y'Interahamwe, baje ari mu ki groupe [igitero] kinini, ariko umugabo wamwishe...washakaga ko apfa cyane n'umugabo witwa Rwakasa twari duturanye. 
  •  Steven:Uwo mugabo se wari umuzi ? 
  •  Yee, nari muzi... twari duturanye. 
  •  Steven: Yari umuntu umeze ate ? 
  •  beatha: Ntabwo nari muzi cyane kuko nari umwana mu gihe nari ndi hariya, ariko nari nziranye n'abana be. Nari nziranye n'abakobwa be kuko bamwe twariganaga...bamwe bigaga imbere yanjye mu ishuri. So, nari muzi nk' umugabo najyaga mbona ku muhanda gusa...ukuze. 
  •  Steven: Ushobora kumbwira igihe cya Jenoside Interahamwe uzibona, wabonye iki... wabonye zikora iki ? 
  •  Beatha: Bakoze ibintu byinshi, bakoze… bishe abantu mu...mu buryo butandukanye. Hari abo bicaga uwo mwanya hari abo bicaga… nk'abagore bamaze kubafata ku ngufu, bakababamba ku biti... Uko byatangiye nanjye mbona...byatangiye kera. Byatangiye muri za 1990 biza bizana muri 1994 aribwo byabaye byinshi cyane, ariko nko muri 1990 bishe … batangiye kwigishwa kwica, kuko ahari bateguraga Jenoside. Hanyuma ukuntu Interahamwe zaje kwica natwe ubwacu nta…ni ibintu... iyo tubimenya tuba twarahunze wenda mbere. Ariko twumvaga ko bitazaba muri kariya kageni. Byabaye ibintu bibi, bishe abantu mu buryo bwinshi butandukanye. 
  •  Steven: Ushobora kunsobanurira imyitwarire... uko babaga [abicanyi] bitwaye ? 
  •  Béatha: Byari bitandukanye ukuntu babaga bameze, hari abazaga bakwica baseka, bumva ko ibyo bakora aribyo ; bumva ko ibyo bakora ari ugukorera i gihugu. Hari n'abazaga bafite uburakari mu maso, uretse ko akenshi na kenshi ntabwo wabaga witayeho kureba… attitude [imyitwarire] yabo . Byabaga ari... bakugeragaho wumva wapfuye. Wumva wagiye, kuko wumvaga bakugezeho nta buzima wari ufite. Bazaga rero uko bashaka ; bazaga mu buryo bashabatse . Imbaraga zari izabo. 
  •  Steven: Ushobora kongera kunsubirira muri ya nkuru wigeze kumbwira y'umubyeyi n'umwana we w'umukobwa wigeze kubona... 
  •  Beatha:Mu by'ukuri ntabwo nababonye ariko narabumvise. Ahantu nari nihishe hari haruguru y'aho baba... barimo babakoreraga ibya mfura mbi hepfo yanjye, yari umukobwa na nyina bombi. umukobwa w'imyaka nka cumi n'itandatu[16] cyangwa cumi n'ine [14]. Hari hariya i Nyamirambo yari groupe [igitero] nyinshi y'interahamwe. Ariko icyo gihe nagerageje kwishyira imyenda mu kanwa, ngo nanjye ntaza gutaka bakambona. Ni ibyo numva ... ntabwo nababonye bwari mu ijoro, hari nko mu ma saa munani y'ijoro. 
  •  Steven: Ushobora kugerageza gusobanura uko wabyumvise ? Aho wari uri icyo gihe, n'uko wamenye ibyariho bikorwa n'abo bicanyi ? 
  •  Béatha: Nari mvuye ku Mumena, hari mu ma saha ya nijoro, hanyuma manuka nshaka kujya mu Nyakabanda. Ngenda ngwira intumbi zari zimaze kwicwa muri ako kanya.Ngenda ngwira intumbi zari zimaze kwicwa muri ako kanya. Hanyuma ukuntu nabimenye n'ukuntu nabyumvishije, ni uko aho nari nihishe n'aho bari bari hepfo, washoboraga kumva ibyo babakoreraga n'ibyo bavugaga. Kuko bavugaga ko bagiye ku...kubasambanya kandi nta...nta n'ikiguzi babahaye nta n'inka babakoye ; mbega wumva ibyo babakoraga sinzi ukuntu nabigusobanurira kuko...kereka umuntu nyawe... wenyine ahibereye. Ukuntu byari bimeze ...ni...ahubwo numvaga uburibwe kubarusha. Numvaga ari jyewe urimo ubabara kurusha uko numvaga urusaku rwaru... uko uwo mukobwa yasakuzaga. N'ejo bundi naramubonye mu mafoto bamaze kubona ejo bundi, yari afite impanga ye. Ukuntu ba...mbega naramubonye mpita mbyibuka ariko nta muntu nabashije kubibwira, kuko numvaga nta wabyumva nk'uko jye nabyumvise. Ni ibintu… numvaga uburibwe gusa kumurenza. 
  •  Steven: Ushobora kumbwira ingorane zikomeye wahuye nazo, cyangwa ikintu ubona cyagukomereye kuruta ibindi muri Jenoside ? 
  •  Béatha: Biragoye cyane kuko kuba uri wenyine mu ntambara nk'iriya, muntu wese akubona ashaka kukwica. Byari bikomeye cyane kuko nagombaga kumva… sinumvaga mfite ubuzima. Numvaga ko… nta muntu undebera, nta muntu urimo unyitataho, nta muntu umvugisha.... Mbega kuba uri wenyine mu ntambara nk'iriya nari mfite imyaka cumi n'ine [14], nta wundi muntu turi kumwe, numvaga naratakaye. Numvaga ntazi ahantu ndi. Numvaga ndi mu bintu ntazi. Cyane umunsi nibuka ni igihe nabonye abakobwa batatu babajugunya babavanye muri étage hejuru. Ahongaho na... nagombaga kwikomeza ngo siniruke kugirango batamfata, mbega buri gihe mpora nibuka ibintu nk'ibyo ngibyo... Icyo gihe nari jyenyine nta muntu nagombaga gutaha ngo mbibwire, naho najyaga mu rugo ntabwo nari mfite umwanya wo kuvuga ibyo byose. Naragendaga aho ngiye, nkicara gusa ngaceceka ibyo nabonye. 
  •  Steven: None se abantu bose bari muri buriya bwicanyi ? 
  •  Béatha: Navuga ngo bose ntabwo bari babi, ariko abenshi bari babi. Kuko iba ari bake bari babi ntabwo byari kugera kuri uriya mwanya....kuri kiriya kigero. Iba... navuga ngo 5% bari beza. Abandi 5% ntabwo bari bafite icyo bari...bari hagati bifashe. Hanyuma 90% yari isigaye bose bari babi. 
  •  Steven: Nk'umuntu akubajije ibyabaye muri iki gihugu ngo ubimubwire mu magambo make wabisobanura ute ? Nko mu gihe wendaga kurokoka wabyumvaga ute ? 
  •  Béatha: Sinabitekereje mu ntambara, ariko ubu nibwo nabitekereje. Kuko iyo ngerageje kwibuka ibyabaye muri 1994, igice mbishyiramo mvuga nk'aho u Rwanda rwari rwimutse rwagiye mu kuzimu. Cyangwa rwagiye mu yindi planet [umubumbe ] ntazi. Ahantu rwari rucecetse nta muntu wa…mbega sinzi ukuntu nabikwereka. Reba gusa abantu abicwa umunsi n'ijoro. Umunota ku wundi. Hanyuma nta muntu uvuga, nta muntu ugira iki... mbega igihugu cyari gicecetse kirimo gikora amabi, wumvaga ko twimutse twagiye ahandi hantu kuko n'isi ntiyari ituzi. N'isi yabaye nk'aho ntabwo ituzi. Byari bi... wagirango u Rwanda rwarimutse, rujya ahandi hantu aho ntawundi muntu wari uruzi. Kuko ibintu byabaye birenze ukwemera...sinzi niba navuga ngo birenze ukwemera. Birenze icyo umuntu yatekereza. 
  •  Steven:Mbwira kuri Yahaya. 
  •  Béatha:Yahaya ni...navuga ko ari umuntu mwiza kuko ibyo yakoze ntabwo ari abantu benshi babikoze. Yahishe abantu bagera kuri mirongo itatu [30] barenze. Kandi ikindi nanjye yarankijije umunsi wo nari ngiye gupfa... kuko uriya munsi wo ndawuzi nari nzi ko bagiye kunyica. Kuko uriya mugabo yaragiye kunyi… iriya nterahamwe yari igiye kunyica. Ariko Yahaya nirukanse mpungiye iwe, ntabwo yanyirukanye ahubwo yarandetse ... yandekeye iwe, ahagarara ku ruhande rwanjye. Ntabwo ari benshi bahagaze ku ruhande rwanjye rero. Niyo mpamvu mbona ko ari umuga… ari umuntu mwiza. Kandi ari ni umukiranutsi kuko ijambo yankirishije ntabwo ari ijambo ryo kumva ko yari umuhutu, ahubwo yavuze ati ...yambwiye iriya nterahamwe ngo: "amaraso umena, wameneye hano ejo, n'ayo ushaka kumena uyu munsi Imana izayakubaze, ariko ntabwo wica uyu mukobwa." Bivuga ngo ntabwo yitwaje ubuhutu, ahubwo yitwaje ko ibyo yakoraga yakoreraga Imana. Numva rero ari umukiranutsi. 
  •  Steven: Mbwira noneho kubijyanye no kurokoka Jenoside [gucika ku icumu], kumva warokotse wabyakiriye ute? 
  •  Béatha:Nyuma ya Jenoside, byasaga nk'aho nanone usigaye mu muriro. Kuko ibintu byose byari hirya yari imirambo, yari intumbi nta muntu muzima wari usigaranye. Wacaga iruhande rwawe ukabona umuntu…aho yaguye, ukabona undi yari amagufa… Ndibuka njyewe ngenda mbona umwana yonka… yonka nyina yarapfuye. Ariko namurebye sinigeze ngira ikintu nkora, kuko numvaga nanjye ubwanjye ntakaye. Sinigeze mfata uwo mwana ngo mwigizeyo, ahubwo naramurebye gusa ndigendera. Mu mutwe numvaga ndi… numvaga nta kintu kirimo. No mu bwenge numvaga nta kintu kirimo, ntago nakoze ibintu by'abazima. Gusigara rero nyuma y'icyo gihe wumvaga ari nk'uko umuntu yatwika ishyamba ryoseee… hanyuma akakureka ukagenda mu bushye . Kuko byari nko kugenda uri igicucu, cyangwa uri nk'ikintu kitazi n'ikintu na kimwe. 
  •  Steven:Rangiza interuro yanyuma kubyo watubwiraga. 
  •  Béatha: Ndavuga byasaga nko kugenda uri igicucu, cyangwa uri ikintu kituye mu mutwe. wumvaga ko ahari… ibintu warabirebaga nk'ibyo ntabwo washoboraga kurira, ntabwo washoboraga kuvuga, mbega warebaga usa nk'aho uri ahantu abantu bose bashize. 
  •  Steven: Hanyuma se nyuma ya Jenoside byaje kukugendekera bite? Wagiye he? Wakoze iki se…? 
  •  Béatha: Nyuma ya Jenoside nagiye… twabaye icyumweru muri Ste André [ishuri ryisumbuye riri I Nyamirambo], ariko ku itariki esheshatu…cyangwa eshanu…oya esheshatu. Nibwo nagiye kureba mama wanjye. Ngezeyo nsanga ibintu byose… ngirango ikintu gifite ubuzima cyose nta cyari gihari. N'inyoni zari zicecetse, n'imbeba nta zikibaho, mbega wumvaga ibintu byose bicecetse . Ahubwo icyo wabonaga n'ukubona ubusimba buva mu rutoki bwirukanka…byari birenze. Ikindi ni uko nahise mpura n'umudamu twari duturanye, yari yambaye ijipo ya mama wanjye, n'ishati ya mama wanjye. Hanyuma ndagaruka inaha, ngeze inaha nibwo nagiye kubana na famille [umuryango] imwe y'abantu bari bavuye hanze muri iyo minsi. Abantu ntari nzi, kuba mu bantu utari umenyereye, ururimi utazi, rimwe na rimwe baganira ururimi bakuranye, byari bingoye cyane kugirango mbane nabo. Kandi ikindi nanone kubana nabo, babaga batakwizeye bihagije. Bavugaga ko uwapfuye ariwe…umututsi ni uwapfuye. Uwasigaye ubwo yari kumwe n'Interahamwe. Ibyo nabyo byabayeho nk'ibintu bibaba za cyane kurusha noneho no kumva ko wasigaye. Kuko abo wasigaranye nabo ntabwo bumvaga ko wasigaye. 
  •  Steven: Muri wowe imbere wiyumvaga ute? 
  •  Béatha: Navuga ngo… uko niyumvaga mo imbere ntabwo…ntabwo byari… ndumva ntaguha ikigeraranyo cy'uko numvaga . Ahubwo ugeraho gusa ukumva ubaye… nta kintu uri cyo. Ugeraho ukabaho gutyo uko ubayeho gusa. Ukabona umunsi urira, ukabona undi uraje, ukabaho mu buzima buraho utamenyereye…Ikindi wumva ko ntacyo ubwiye undi, nta kintu umaze muri make. Kuko ndibuka ko umunsi umwe nigeze kuvuga ngo: iyo mba narapfuye kuko abapfuye ubungubu baracecetse. bameze neza. Numvaga ko hapfuye abantu benshi ! Nkumva… nkavuga rero kubaho mu buzima budafite ikintu budafite igisobanuro, birutwa n'uko naba narapfuye. Njye rero ntabwo nigeze… ngira ibindi byiyumviro. Nari mfite ibyiyumviro byo kumva ko kubaho birutwa no gupfa. 
  •  Steven: Wumva ushobora kubabarira abantu bakoze biriya bintu? 
  •  Béatha: Umh! [araseka]Icyo ni ikibazo gikomeye kuko…ntabwo… kubabarira ni iby'Imana gusa. Ntabwo njyewe nababarira nk'umuntu. Ndi umuntu ibyo aribyo byose ntabwo ndi… ntabwo ndi umwuka . Ububabare bwose nshobora guhura nabwo mu buzima bwanjye, ntabwo bumpa umwanya wo kubabarira. Ubuzima umuntu abamo muri iyi minsi ubona ibyiza bikakwibutsa ibyabaye, ubona ibibi bikakwibutsa ibyabaye, mbega n'iyo ubonye inzu nini cyangwa ubonye amafaranga menshi, wumva ntawe uribuyahe. Wumva ntawe uri busangire nawe, wabona inzu nini ukabona ibaye… nta kintu kirimo kuko nta muryango uri buze kugusuramo… Usanga rero no kuvuga ngo: ‘kubabarira…' wenda wababarira kuko nta kindi wakora . Kandi utababariye se ? Kuko abantu bishe mu ntambara ni 90%. Ubwo rero wapfa. Warinda wicwa n'umutima… warwara umutima. Ugerageza kurenzaho gusa. 
  •  Steven: Waba uzi abantu bishe umuryango wawe? Cyangwa se nibura ujya uhura n'abantu bagize uruhare mu kwica umuryango wawe? 
  •  Béatha: Abishe umuryango wanjye bo kubera ntari mpari ntabwo mbazi. Bivuga ko mpura nabo ntanabazi. Ariko umugabo wishe… mu bantu bishe mama wanjye, bari aho gusa bose. Iyo ubaciyemo nta kindi…ubagurira inzoga, cyangwa ukabashakira ikindi kintu. Hanyuma umuntu nahuye nawe wishe abantu nahuye nawe kuri gare hano hirya mu mugi. Aho kugirango agire ikibazo, nijye wahise ngira ikibazo. Umutima waransimbutse nahise ngira ubwoba gusa… nicara hasi kuko nari ntangiye kumva isereri. Ntabwo rero…uhura… ubwo rero ntabwo nakubwira ngo nagiye gutekereza kubabarira, cyangwa ubugome, ahubwo nagize ubwoba. Numvise umubiri uzanye ubushayi nta kindi. Ntabwo nakubwira ngo numvise mbabariye cyangwa… kuko iyo uhuye nabo uta ubwenge. Nta kindi utekereza. 
  •  
  •  Steven: Ubona ubutabera bukora akazi kabwo neza? Cyangwa ubona hariho kurenganurwa nabwo? 
  •  Béatha: Ubutabera ni… sinzi niba bwarabayeho kuko bubaho kuko hari gacaca… hari… Ariko kuri njyewe gacaca mbere numvaga ari ikintu gitoya cyane. Kuko gacaca zajyaga zibaho mbere mu baturanyi. Mu bana barwanye; inka zonnye; ntabwo zabagaho ku muntu wishe undi. Rero niba twaragize gacaca, ni ukubera ko nta butabera bwabayeho bw'isi yose . Iyo isi yose iza kugira ubutabera ku bintu byabaye mu Rwanda, ntituba twaragize ino gacaca . Abantu bari guhanwa bagahanwa uko bikwiriye. Ikindi ubutabera mvuga…mvuga wenda…bubaho baraburana bagasohoka. Ikindi ni abantu abangaba bafungiye Arusha, iyo bakatiwe bajyanwa muri Mali cyangwa muri Sénegal cyangwa… Ahantu umuntu agenda akubaka inzu nini cyane. Agashyiramo télévision, agashyiramo… ibintu byose. Uwo muntu arafunze se ? Ubwo se abo yishe abishe urupfu rubi… urumva uwo muntu ari… urumva ubwo ari ubutabera ? Ntabwo mbibona nk'ubutabera kuko ari hanze n'ubundi…mbona… kuri jye mbona babareka ahari noneho, bakabaho bisanzwe. Igikuru ni uko baduha amahoro. Noneho ntibyongere. 
  •  Steven: Ni ikihe kintu cya ngombwa ubona cyakorwa, kugira ngo wumve ko ubutabera bugize icyo bukora ku rupfu rwa mama wawe? 
  •  Béatha: Icyo kibazo kiragoye kuko… numva … aho kugirango byitwe ubutabera, bitari ubutabera, ni byiza ko babareka noneho bakigira hanze gusa. Kuko sinakwifuza ko babaroha mu ruzi nk'uko baroshye mama mu ruzi. Mama bamuroshye mu ruzi, baroha data wacu, baroha sogokuru, baroha abantu benshi bo muri famille [mu muryango] yanjye. Uroshye umuntu umwe rero, ntacyo bimaze. Kandi ikindi, leta iragaburira izi mfungwa . Irita ku ndwara zabo kandi ni benshi. Ibyiza rero ni uko babareka bakaza bakajya hanze, gusa bakajya babaha inyigisho wenda mu kwezi, cyangwa mu mezi angahe… zibagarura mu bumuntu kuko ibyo bakoze nabo bari batakaye. Kuko uuturanyi mwahanaga inka, mwasangira inzoga, mwasangira iki… nabyo si ubuzima. Ni ibintu wumva ko nk'uko nakubwiye u Rwanda rwari rwatakaye. Rwari rwatakaye ahantu, kuko nta n'undi muntu warwumvaga . Rwari ruri ahantu nta n'undi muntu yarebaga. Ndumva rero ikintu navuga ubucamanza, ubutabera kereka…nabyo ntibyampaza kubona wishe uwo muntu . Nta n'icyo byamarira. Ariko nanone nabyo ntibinshimisha, kumva byiswe ubutabera, atari ubutabera . Kumva ko umuntu yishe ejo bundi yakoze iki ngo arakuze. Mbega ntiyishe abakuze nkawe? Ko se bo bicaga abakuze? Kumva ngo umuntu yari umwana. Mbega umwana arica? Umwana ntiyica. Kuki batabaye abana mbere y'uko bica? Aho rero bivuga ngo… babavanemo ahubwo bigire inzira. Baze duturane. 
  •  Steven: Ubona Jenoside ishobora kongera kuba mu Rwanda? 
  •  Béatha:Ntabwo mbyemera…ntabwo izabaho. Kuko nkanjye nta mutima wo kwica mfite. Niba abo bantu bazaza bafunguwe bakigishwa, hakabaho kwibuka ibyabaye, hakabaho aho abantu bazajya bajya bakavuga bati: "ibi bintu byarabaye." N'umwana akajyayo akavuga ati: "ibi bintu byarabaye. byabaye ni bibi." Ntabwo numva ko Jenoside izabaho. Ntabwo izongera kubaho. 
  •  Steven: Wagerageza kumbwira ingaruka ubona zo kurokoka Jenoside? 
  •  Béatha: Ingaruka zo… zo kurokoka ni nyinshi cyane. Kuko iyo ndebye nk'abarokotse… nkatwe twarokotse intambara… Jenoside hari abarokotse batarokotse. Hari abarokotse bafite sida, abagore bafashwe ku ngufu ; hari abarokotse kurokoka utakigira umuntu muvugana; narwo n'urundi rupfu . Izo ni ingaruka. Ikindi ntabwo ubaho mu buzima bwuzuye. Uba mu buzima bw'igice. Uba mu buzima bw'ibitangaza; uba mu buzima butekereza ‘surprise'[ikintu gitunguranye]…butekereza ko…wenda …wenda… cyangwa se… uhora muri wenda… se… Uhora wumva wenda…bishobora ukongeraho, uhora wumva udafite umutima uri hamwe. Kurokoka rero niko… ibyo nibyo bita ihahamuka ahubwo. Uhora wumva uhahamutse buri gihe, ntabwo ugira ubuzima bwuzuye. Uragenda… …nk'urugero njyewe, hari igihe… iyo ndeba abantu benshi…iyo ndi nko mu mugi, nkareba abantu ikivunge cy'abantu. Hari igihe mbabona baryamye ari intumbi. Nkashaka kureba umuntu, nkashaka kumureba apfuye; nanjye ubwanjye hari igihe njya nitekereza mfuye. Ibyo ntabwo ari ukubera ko ntekereza urupfu, ndacyari mutoya. Ahubwo ni ukubera intumbi nabonye, n'abantu nabonye bicwa . Ibyo rero nizo ngaruka zo kurokoka. Ntabwo ureba umuntu ngo umubonemo ubuzima, ureba umuntu ukamubonamo apfuye. 
  •  Steven: Ubona Jenoside yari ikwiye kwibukwa ite? 
  •  Béatha: Ukuntu bari bakwiye kwibuka Jenoside, bari bakwiye kwibuka Jenoside buri mwaka. Ariko na none twari dukwiye kwibuka dufasha abacitse ku icumu. Twari dukwiye kwibuka…kuko kujya kwibuka ibyabaye ku bacitse ku icumu, nta nicyo bibamariye twari dukwiye kwibuka Jenoside buri mwaka, buri munsi, kuko abacitse ku icumu bo bayibuka buri munsi ntabwo ibaho buri mwaka kuri bo. Ariko mu rwego rw'isi yose twari dukwiye kwibuka Jenoside dufasha ababaye muri iyo Jenoside abacitse ku icumu . Tubibuka, twigisha abana batoya, nduzi ko twebwe twarangiritse, turapfuye. Kereka nyine abo bana batoya, bagahora bayibuka, n'urubyaro rwacu rukazibuka Jenoside. Urw' umuhutu, urw' umututsi, urw'umutwa rukumva ko jenoside yabayeho. Abumva amakosa ya ba se bakayumva, abumva akarengane ka ba sekuruza bakakumva; mbega tukabaho mu gihe cyo buri mwana n'uzavuka mu myaka ingahe azajya avuga ati : "iki kintu cyabaye mu gihugu cyari kibi." 
  •  Steven: Ubona hari isomo Jenoside yadusigiye, cyangwa ubona hari icyo Jenoside itwigisha? 
  •  Béatha: Ngirango kubona isomo rivuye muri jenoside ni umuntu ki giti cye. ariko mbishyize muri ‘en général' [muri rusange] isi yose nibaza ko yize… yabonye isomo rya Jenoside yo mu Rwanda. Kuko nta…sinzi…umuntu yiga isomo muri jenoside ku giti cye, nkanjye narize. N'undi nawe yarize. Nawe warize. Ariko abantu baziga buhoro buhoro kuko ubu n'imyaka icumi ishize ya Jenoside. Abantu bamwe bamaze kubona isomo, abandi bari aho ntibararimenya, abandi bari aho, usanga nta… Ntekereza ko isomo rya Jenoside ryizwe n'abanyarwanda ubwabo, hanyuma isi yose igakurikiraho. 
  •  Steven: Turangiza nagirango umbwire Béatha ni muntu ki? Uyu munsi watwibwira ute…uri inde? Ese uri umuntu wizera, ese uri umunyanzozi nziza…uri muntu ki? 
  •  Béatha: Njyewe numva Béatha w'uyu munsi na…ntabwo mfite ubwoba, ntabwo mfite impagarara…kuko aho bigeze ntabwo nshaka ko Jenoside izasubiraho. Rero sinagira ubwoba kuko ndi mu bantu bashaka…bavuga ngo: "ntabwo Jenoside izongera kubaho. Ikindi numva gusa… …mfite kwizera kw'akazaza. Kubera ko umwana wanjye wanjye uzavuka, n'umwuzukuru wanjye, numva ko bazaba mu isi nziza. Uretse njyewe wamaze kwangirika. Ariko numva ko abandi bo bazaba bazima. Uretse ko umwana wanjye azagira ingaruka za Jenoside. Ariko umwana we ntabwo azazigira. Ikinyejana [urubyaro] cya gatatu… ntabwo kizabona jenoside nk'icya kabiri. Icya kizayigira, ariko icya gatatu ntabwo kizayigira cyane. Rero mfite kwizera kw'akazaza. 
 

Identifier mike:kmc00090/kmc00090_vid1.mp4
Title:Oral Testimony of UWAZANINKA Béatha
Description:The oral testimony of UWAZANINKA Beatha, a survivor of the Genocide Against the Tutsi,recorded by the Kigali Genocide Memorial in Kigali, Rwanda. The testimony discusses family life before the Genocide, hiding during the Genocide, death of family members, survivor experience after 1994, forgiveness, justice and faith. The testimony is given in Kinyarwanda.
Media format:mini-DV tape
Language:eng

BACK TO